Igisasu cya grenade cyaturikiye i Kigali

Umujyi wa Kigali Uwufise ububasha kw’isanamu Topcat
Image caption Umujyi wa Kigali

Mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ahitwa ku Kabeza kuri uyu wa gatanu 28/01/11 haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade.

Byabereye ahitwa ku Gipoloso hepfo gato y'aho bategera imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y'Urwanda, Theos Badege yabwiye BBC ko mu bantu 28 cyakomerekeje bakajyanwa mu bitaro, babiri muri bo bitabye imana.

Polisi iratangaza kandi ko hari abantu, itashatse kuvuga umubare, bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutera icyo gisasu.

Mu mwaka ushize mu Rwanda haturitse ibisasu byo mu bwoko bwa grenade bitari bike.