Kuburanira abatishoboye mu Burundi

Uburundi
Image caption Uburundi

Urwego rw'ababuranira abantu mu Burundi bumaze gutangiza umugambi wo gufasha abantu batishoboye mu manza zabo.

Muri aya mezi abiri ashize, uru rwego rumaze gufasha abantu bagera kw'ijana na mirongo irindwi na babiri.

Bamwe mubo bafasha harimo abana bakiri bato, abafunzwe barakatiwe ibihano bihanitse, abagore cyangwa abakobwa bafashwe ku ngufu, bafunzwe barwaye nko mu mutwe, abashyizwe ku ngoyi n'abandi.

Hari umurwi w'ababuranira abantu uri kwiga abakwiriye guhabwo iyo mfashanyo, ukazabikora amezi ane, gusa ntibarashobora kujya no mu magereza ngo barebe abatishoboye bakeneye kuburanirwa.

Iki gikorwa cyahereye muri Marie ya Bujumbura ariko kizakwiragizwa no mu gihugu hagati nibabona uburyo