Abanyamisiri bakomeje kwigaragambya

Image caption Abigaragambya i Kayiro

Isinzi ry'abantu nanone ryongeye guhurira mu mugi wa Kayiro rwagati mu myigaragambyo yo gusaba Prezida wa Misiri Hosni Mubarak kwegura, abenshi uyu munsi bakoreye amasengesho yabo mu gace ka Tahirir, haranzwe n'umutuzo uyu munsi ugereranije n'indi minsi yabanje.

Aka gace ka Tahrir kakaba kasuwe muri iki gitondo na minisitiri w'ingabo wabashije no kugeza ijambo ku abigaragambya, umunyamabanga mukuru w'umuryango uhuza ibihugu by'abarabu, Amr Moussa, nawe yagaragaye i Tahrir aho yatangaje ko yiteguye kuba yagira uruhare muri guverinoma ndetse byaba ngombwa akaba na Prezida wa Misiri igihe cyose Hisini Mubaraka yaba akuyemo ake karenge.

Abasirikare nabo biriwe bakikije agace ka Tahirir kari gahagazemo abigaragambya.

Prezida Hosni Mubarak we kuwa kane yatangaje ko naramuka avuye k'ubutegetsi Misiri izagwa mu kaga gakomeye.