Prezida Kagame: Uko igihugu gihagaze

Prezida Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Prezida Paul Kagame

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame kuri uyu mugoroba yagejeje ku baturage ijambo rivuga ku uko igihugu cye gihagaze muri iki gihe.

Iryo jambo yarivugiye mu nteko ishinga amategeko rihitishwa kuri Radio na Tlelevision by’igihugu.

Bubaye ubwambere umukuru w’igihugu ashyikiriza ijambo nkiri kuva aho yongeye gutorerwa kuyobora, n'igikorwa cyateganijwe mu ngingo ziheruka kuvugururwa mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ijambo ry’umukuru w’igihugu ryamaze iminota 30, rikaba ryavugaga ku ngingo zinyuranye mu buryo buhinnye ariko burashe.

Perezida Paul Kagame yavuze muri rusange ku iterambere ry’igihugu mu myaka hafi 17 ishize.

Yavuze kuri byose muri rusange...

Yavuze ku bukungu, n’ishoramari; ubuzima n’imibereho myiza, ibikorwa remezo n’uburezi; umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Hafi byose muri ibi yabitanzeho imibare igaragaza ingero z’aho u Rwanda rwari mu myaka yo hambere n’aho rugeze ubu.

Bwabaye ubwambere umukuru w’igihugu agejeje ijambo ku banyarwanda muri ubu buryo; nkuko biteganywa n'itegeko nshinga mu ngingo ziheruka kuvugururwa.

Mu gusoza ijambo bamwe bari bategereje ko ashobora kuvugamo ibyemezo bishya, Perezida Kagame yashimangiye ko nta kabuza igihugu abereye umuyobozi mukuru kigomba kugera ku iterambere cyifuza, ko ahari ubushake n’ubushobozi buboneka.