Amatora yo mu rwego rw'ibanze mu Rwanda

Ibendera ry'Urwanda
Image caption Ibendera ry'Urwanda

Mu Rwanda amatora yabaye ku wa mbere y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore mu nama njyanama z’uturere akomeje gukemangwa na bamwe mu baturage.

Baravuga ko hagaragayemo ukuboko kw’ubutegetsi kandi ko abivanye mu biyamamazaga bamwe ngo bagiye babihatirwa ku munota wanyuma.

Hari n’ahakoreshejwe igufu za polisi gucyaha bamwe mu biyamamazaga.

Mu murenge wa Ndera mu mugi wa Kigali umwe mu biyamamazaga yarekuwe kuri uyu wa kabiri mu gitondo nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi ku mugoroba w’ejo.

Abakozi b’akanama gashinzwe amatora bavuga ko uwo mugabo yafashwe kubera ko yateje umutekano muke ku biro byitora ariko nyirubwite akavuga ko yazize kunenga imigendekere y’amatora nawe yari yiyamamajemo.

Umukuru w'akanama gashinzwe amatora Chrysologue Karangwa yabwiye BBC ko amatora yagenze neza hirya no hino mu gihugu.