Gaddafi yongeye kugeza ijambo ku baturage

Gaddafi Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters (audio)
Image caption Gaddafi

Umukuru w'igihugu cya Libya, Muammar Gaddafi, yongeye kugeza ijambo ku baturage b'igihugu cye kuri televiziyo ya leta mu gihe hari igice kinini cy'igihugu atakiyobora.

Mur iryo jambo, Colonel Gaddafi yavuze ko umukuru w'umutwe ukora ibikorwa by'iterabwoba wa Al Qaeda, Osama Bin Laden, ari we uri inyuma y'imvururu zivugwa muri Libya.

Yavuze kandi ko ibibera mu gihugu cye ari ibikorwa by'iterabwoba mpuzamahanga.

Yashize mu majwi abantu atavuze amazina avuga ko baha urumogi urubyiruko rw'abanyalibiya.

Yasabye ababyeyi kubuza abana babo kujya muri izo mvururu kandi bakabagurura iwabo mu rugo.

Umukuru wa Libya kandi yavuze ko abagabo biyubaha badakoresha intwaro ku bantu b'inzirakarengane.