HCR ivuga ko ibihumbi 140 byahunze Libya

Abantu bariko barahunga Libya Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters (audio)
Image caption Abantu bariko barahunga Libya

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR, riravuga ko abantu bagera ku bihumbi 140 bamaze guhunga igihugu cya Libya berekeza muri Tuniziya na Misiri muri iyi minsi mikeya ishize.

Abagera ku bihumbi 14 bambutse umupaka wa Tuniziya ejo naho uyu munsi hari hateganijwe kwambuka abagera ku bihumbi 15.

Abandi benshi bategereje kwambuka umupaka bakeneye amazi n'ibifungurwa.

HCR iravuga ko ikomeje guhura n'ikibazo cy'ingutu cyo kubasha kwandika no kwakira ibindi bihumbi n'ibihumbi by'abaturage ba Somaliya, Sudani, na Irake babaga muri Libya aho bavuga ko ubu bamerewe nabi muri Libya kuko babashinja kuba abacanshuro.

Inkomere nyinshi

Komite mpuzamahanga y'umuryango wa Croix Rouge yo yamaze kohereza itsinda ry'abatabazi mu mugyi wa Benghazi, bakaba batangaza ko bahasanze inkomere nyinshi zifite ibikomere by'amasasu mumutwe no mugatuza.

Barasaba ko bahabwa uburenganzira bwo kugera no mubindi bice bya Libya.

Umuvugizi wa Croix Rouge Anna Nelson yatangaje ko amakuru bafite ariko batarabonera gihamya ari uko hari abarwayi biciwe mu bitaro, ingobyi z'abarwayi zakoreshejwe mu bindi bikorwa ndetse n'inkomere nyinshi zidafite uko zigera kwa muganga.

Igiteye impungenge ngo ni uko ibihugu by'iburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika barangije gucyura abaturage babo bakaba bashobora kwibagirwa abo basize inyuma.