Iperereza ry'urukiko rwa ICC kuri Libya

Muammar Gaddafi Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Col Muammar Gaddafi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatangaje ko rugiye gukora iperereza ku byaha byibasira inyoko muntu bishobora kuba byakozwe mu mvururu zirimo kubera muri Libya.

Amazina y'abantu bazakorwaho iperereza azamenyekana ku wa kane.

Umuryango w'abibumbye niwo wasabye uru rukiko gukora iperereza ku kuntu leta ya Libya yakoresheje ingufu mu guhashya abayigometseho.

Hagati aho ingabo zishyigikiye umukuru wa Libya Muammar Gaddafi zagabye igitero mu mujyi wa Brega uri mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'icyo gihugu ahari uruganda rukomeye rwa petroli.

Abaganga baravuga ko abantu 14 baguye mu mirwano y'abasirikare bashyigikiye Kaddafi n'abamwigometseho barinze uwo mujyi.

Abanyamakuru bari muri Libya baravuga ko imirwano isa n'ikomeje muri uwo mujyi wa Breda nubwo buri ruhande rukomeje kuvuga ko ari rwo ruwugenzura.