Kabuga, Bizimana na Mpiranyi i Arusha

Abacamanza b'urukiko rw'Arusha
Image caption Abacamanza b'urukiko rw'Arusha

Umushikinjacyaha mukuru w'urukiko rw'Arusha rwashyiriweho u Rwanda, amaze gutanga ibirego bitatu by'abantu bari ku rutonde rw'abantu icumi bagishakishwa n'urwo rukiko kubera itsembabwoko ryakorewe mu Rwanda.

Abo bagabo ni Felicien Kabuga, Augustin Bizimana na Protais Mpiranyi.

Umukuru w'urukiko amaze kwemera icyifuzo cy'umushinjacyaha, akaba anamaze gushyiraho abacamanza baziga ibyo birego.

Ubwanditsi bw'urukiko nabwo bumaze gusaba icyegera cy'umukuru w'abunganira abaregwa i Arusha, kunganira abo bantu nubwo badahari.

Umuvugizi w'urukiko rw'Arusha, Roland Amousouga yabwiye BBC ko nta rubanza nyirizina ruzaba, ko urukiko ruzakira ubuhamya bushinja abo bagabo, bukabikwa, bukazakoreshwa baramutse bafashwe bakagezwa imbere y'urukiko.

Bwana Amousouga kandi yabwiye BBC ko izo manza zizatangira vuba kuko ibyangobwa byose bimaze kuboneka, ngo n'abarebwa n'izo manza barimo leta y'u Rwanda bamaze kubimenyeshwa kuburyo bahawe ibyumweru bine kuba bagejeje ku rukiko ibyo bifuza.