Mu Rwanda isenywa rya Starlight ntiryumvikanwaho

Isomero
Image caption Isomero

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, n’abayobozi b’ishuri Starlight riri muri uwo murenge ntibavuga rumwe ku isenywa rya kimwe mu bice bigize iryo shuri.

Ubuyobozi buravuga ko iri shuri ritujuje ibisabwa, ba nyiraryo bakavuga ko bumva ibyo atari byo kuko bahawe ibyangombwa kandi ishuri rikaba rimaze imyaka itanu ubuyobozi bubizi.

Ubwo twageraga aho iri shuri riri twasanze igipande cyongerwaga ku nyubako zaryo ahegereye umuhanda cyarasenywe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko buravuga ko ba nyiri iri shuri basatiriye inkengero z’umuhanda kandi bibujijwe.

N’ubwo ahongaho ariho hasenywe ariko, biragaragara ko ikibazo kitari aho gusa, kuko ngo n’ishuri ubwaryo ritujuje ibyangombwa kuko ahanini ryubatse mu rugo nk’uko bitangazwa na Robert Habimana umuyobozi w’umurenge wa Kimironko.

Ukuriye ishyirahamwe ryubaka iri shuri Hope Mutesi, yabwiye BBC ko yabonye ibaruwa imusaba gusenya ahubatswe bimutunguye, bahasenya mu gihe yiteguraga kwegera ubuyobozi ngo abugishe inama y’uko ibintu byakosorwa niba koko byari bitemewe.

Kuba ishuri riri mu rugo, Mme Mutesi avuga ko hari umwanya uhagije ku buryo kubaka urukuta rutandukanya inzu yo kubamo n’inyubako z’ishuri bitagorana, dore ko n’ibikorwa by’ubwubatsi byari bigikomeza.

Ku birebana n’uko ishuri Starlight ryaba ritujuje ibisabwa, Hope Mutesi aravuga ko imyaka itanu iri shuri rimaze ubuyobozi bwari burizi, akaba atumva impamvu buje kumusenyera nyuma y’icyo gihe.

Biragoye kumenya uko iki kibazo kizarangira, kuko Hope Mutesi yatangaje ko icyo agiye kwihutira gukora ari ukwegera ubuyobozi bakumvikana uko cyakemuka, mu gihe ari ubwo buyobozi n’ubundi bumubwira ko iri shuri rinyuranije n’ibisabwa.