Libya:Ingabo za leta ngo zafashe Zawiya

ibyagiritse muri Zawiya Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption ibyagiritse muri Zawiya

Nyuma y'imiryano ikomeye,televiziyo ya leta ya Libya iravuga ko ingabo zishyigikiye Koloneri Gaddafi ubu zigenzura hafi umujyi wose wa Zayiwa uri hafi y'umurwa mukuru-Tripoli.

Nta makuru yigenga yemeze ko uwo mujyi wa fashwe; abanyamakuru ntibemerewe kugera muri ako karere.

Ababonye ibyabaye baravuga ko ibifaru 50 byoherejwe i Zawiya, ingabo zakoresheje intwaro za rutura.

Umwe mu batuye uwo mujyi yabwiye BBC ko amazu yasenyutse, abantu barimo guhunga.

Umunyamakuru wa BBC uri i Tripoli aravuga ko igisirikare cya leta gikoresha ingufu nyinshi gifite kirwanya abitwaje intwaro badafite intwaro zihagije kandi bayobowe nabi.