Ubufaransa: igihugu cya 1 cyemeye abarwanya Gaddafi

Perezida Sarkozy aramukanya na Ahmed Jibril intumwa y'abarwanya Libya Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Sarkozy aramukanya na Ahmed Jibril intumwa y'abarwanya Libya

Ubufaransa bubaye igihugu cya mbere cyemeye ku mugaragaro akanama k'igihugu kirwanya ubutegetsi bwa Libya.

Ubufaransa buravuga ko ako kanama ariko gahagarariye inyungu z'abaturage bya Libya.

Baministiri b'ingabi b'ibihugu biri mu muryango wo gutabarana wa NATO barimo kwiga uko ibihugu byabo byifata ku kibazo cya Libya.

Uwo muryango washimangiye ibikorwa byo kugenzura ikirere cya Libya, bimwe muri ibyo bihugu birashaka ko hafatwa icyemezo kibuza indege kunyura mu kirere cya Libya kugira ngo Gaddafi adakomeza gukoresha indege z'intambara.

Umunyamabanga mukuru wa NATO yavuze ko igikorwa cya gisirikare kigomba kuba cyemewe n'amategeko kandi gishyigikiwe n'akarere.