Umutingito ukomeye muri Japan

Ahavuye isanamu, AP
Tsunami muri Japan
Umutingito ukomeye wa mbere mu mateka y'Ubuyapani wohereje umuvumbi w'amazi wa tsunami avuye ku nkengero z'inyanja iri ku ruhande rw'amajyaruguru y'uburasirazuba.
Amafoto yerekanwa na television aragaragaza ibikuta byasenyutse bigenda bihitana imodoka, amazu, amato n'ibindi, maze urwo rujya n'uruza ruzakongera rusubira mu nyanja.
Ikigo cy'ubushakashatsi bw'imiterere y'ibihe cy'abanyamerika, cyavuze ko uwo mutingito wapimaga umunani n'bice 9, ukaba warufite umuvuduko w'ibirometero 130 kw'isaha.