Libya:Indege zarashe uruganda rwa peteroli

Intambara muri Libya Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Intambara muri Libya

Indege z'intambara za Libya zateye ibisasu kuri rumwe muruganda rutunganya peteroli ndetse no kuri imwe muri bariyeli z'abarwanya ubutegetsi hafi y'umuyi wa Las Ranuf uri mu burasirazuba bwa Tripoli.

Ingabo zishyigikiye Colonel Mouamar Gaddafi zikomeje urugamba rukaze rwo kongera kugenzura uwo mugi ari nako zisunika abatavuga rumwe na Leta bakomeje kwerekeza muburasirazuba bwa Libya.

Amakuru aturuka muri Libya aravuga ko ingabo za Guverinoma zikomeje gutsinda ku rugamba ariko haba mu mujyi ndetse no mu nkengero za Las Ranuf haracayari ibirindiro by'abarwanya Gaddafi.