Ubuyapani: Inganda za nuclear zifite ibibazo

Uruganda rwa nuclear rwasenyutse Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Uruganda rwa nuclear rwasenyutse

Ubuyapani bwasabye imfanshanyo mpuzamahanga yo kubufasha mu ntambara yabwo yo gukonjesha inganda zigabura ingufu za nuclear zangijwe n'umutingito na tsunami.

Abayobozi b'inganda zigabura ingufu za nuclear muri Amerika baravuga ko basabwe amazi n'ibindi bikoresho byo gufasha uruganda rwa Fukushima.

Kuwambere nibwo uraganda rwa kabiri rwa Fukushima rwaturitse.

Ikigo cy'umuryango w'abibumbye gishinzwe ingufu za atomic, IAEA, nacyo cyasabwe gufasha.

Umuyobozi w'uruganda rwangiritse yavuze ubyuma bigabura ingufu byongeye kugira ibibazo kandi hari hashize amasaha make babitunganije.

Umuyobozi wa IAEA, Yukiya Amano, yavuze ko bishoboka cyane ko icyo kibazo cya Fukushima kidashobora kuba nkuko byagenze ku mpanuka yabaye i Chernobyl muri 1986.