Victoire Ingabire Umuhoza Award

Victoire Ingabire
Image caption Victoire Ingabire

Urugaga mpuzamahanga rw'abari n'abategarugori ruharanira demokarasi n'amahoro rwashyizeho igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza.

Umuyobozi w'urwo rugaga muri Canada, Perpetue Muramutse, yabwiye BBC ko icyo gihembo cyitiriwe Ingabire kubera ibikorwa bye byo guharanira demokarasi n'amahoro mu Rwanda.

Yavuze ko buri mwaka icyo gihembo kizajya gihambwa umugore w'imena mu bikorwa byo guharanira demokarasi muri Afurika.