Lit.Col.Rugigana yasubiye mu rukiko

Lit.Col.Rugigana Ngabo
Image caption Lit.Col.Rugigana Ngabo

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwatangiye kumva ubujurire bwo Lt Col Rugigana Ngabo mwene nyina wa Kayumba Nyamwasa usaba ikurwaho ry’icyemezo gisaba ko akomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza rwe.

Gusa biragoye kumenya ibyaha nyabwo aregwa ndetse n’umwanzuro uzafatwa n’urukiko kubera ko urubanza rubera mu muhezo,ubushinjcyaha buvuga ko ari ku nyungu z’umutekano w’igihugu .

Nk’uko byari byagenze ubushize mu rukiko rukuru rwa gisirikare ,urubanza rwa Lt Col Rugigana rwongeye kubera mu muhezo bisabwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha .

Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rushobora guhungabanya umutekano w’igihugu mu gihe rwaba rubereye mu ruhame .

Cyakora yaba Col Rugigana ndetse n’abamwunganira bo si ko babibona .Basanga ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza impamvu bwemeza ko umutekano wahungabana urubanza ruramutse rwumviwe mu ruhame .

Col Rugigana yari yajuririye urukiko rw’ikirenga asaba ikurwaho ry’icyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje iburanisha rw’urubanza rwe mu mizi .

Urebye imigendekere y’uru rubanza birashoboka ko hatazamenyekana byinshi ku birego nyabyo bishinjwa uyu musirirkari .

Lt Col Rugigana Ngabo ,mwene nyina wa General Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi mu kwezi kwa Munani umwaka ushize .

Ikibazo cy’ifungwa rye cyakomeje kuba ibanga cyakora biza kumenyekana ko afunzwe n’igisirkare cy’U Rwanda nyuma y’amajwi menshi yakomeje kumvikana asaba kumenya irengero rye.

Uruhande rwa Leta y’U Rwanda ruvuga ko ifungwa rya Col Rugigana ridafitanye isano n’ibibazo bya mukuru we Kayumba Nyamwasa uretse ko bose baregwa ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu .

Lt General Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu mu mu mpera z’ukwezi kwa kabiri umwaka ushize nyuma aza gukatirwa adahari igihano cy’imyaka 24 y’igifungo ahamijwe n’urukiko rwa gisirikare ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo.

Gusa uyu musiirkare wigeze kugira imirimo ikomeye mu buyobozi bw’ingabo z’U Rwanda we akavuga ko akurikiranywe kubera gusa ko yageregeje kunenga ibikorwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda .