Amahanga yiyemeje gukurikirana Gaddafi

Inama kuri Libya Uwufise ububasha kw’isanamu bb
Image caption Inama kuri Libya

Inama mpuzamahanga kuri Libya yabereye i Londres, yashoje imirimo yayo yemeranije gushyiraho akanama kazagirwamo uruhare na guverinoma z'ibihugu by'abarabu mugukurikirana imigendekere y'ibintu nyuma y'ikurwa kubutegetsi kwa Colonel Mouamar Gaddafi.

Inama ya mbere y'aka kanama izateranira vuba mugihugu cya Qatar.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'ubwongereza, William Hague, yatangaje ko iyo inama yaranmgiye i Londres, yemeje ko kuva ubu Gaddafi akuweho ubudahangarwa bwose kandi ko kuva ubu bishoboka ko akurikiranwa n'amategeko.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Hillaly Clinton, yavuzeko ibitero by'indege bizakomeza kugeza igihe ingabo za Kolonel Mouamar gaddafi zihagarikiye ibitero zigaba kubaturage, ndetse zikanareka ibikorwa by'ubutabazi bikagera kubabikeneye.