FPR ntitewe ubwoba n'abatavuga rumwe nayo-Ngarambe

Ibendenra ry'u Rwanda
Image caption Ibendenra ry'u Rwanda

Ishyaka FPR INKOTANYI riravuga ko ridahangayikishijwe n'abarwanya ubutegesti bakorera mu buhungiro.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umunyamabanga mukuru wa FPR INKOTANYI, bwana Francois Ngarambe, yavuze abanyapolitiki bari hanze y'igihugu bananiwe gukorera mu gihugu.

Yavuze ko FPR yiteguye kubarwanya ngo kandi izabatsinda.

Yahinyuje abanenga imikorere y'ishyaka FPR, yavuze ko iryo shaka rifite inzego za demokarasi zidashobora gupfa kuvogerwa.