I Buruseri batangiye kwibuka jenoside

Jenoside yo mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Jenoside yo mu Rwanda

Imiryango SOCIRWA na CLIIR ikorera mu Bubirigi yayoboye imihango yo kwibuka jenoside yo mu Rwanda ku nshuro ya 17 ariko ubutegesti bwabangiye ko bagera ku rwibutso rwa jenoside rwubatse i Buruseli.

Albert Rukerantare, umuyobozi wa SOCIRWA, yabwiye BBC ko bitabiriye iyo mihango kugira ngo bibuke ababo bazize jenoside yo muri 94.

Yahakanye ko igikorwa cyabo gipfobya jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko bo bemera ko jenoside yatangiye indege yari itwaye perezida Habyarimana ikimara guhanurwa.

Ubundi umunsi wemewe mu Rwanda ko aribwo jenoside yatangiye ni tariki 7.