NATO yongeye gukora ikosa

Inyeshyamba yakomeretse Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Inyeshyamba yakomeretse

Inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Libya, zavuze ko umuryango wo gutabarana wa NATO wongeye gukora ikosa mu bitero byawo by'indege, urasa ingabo zabo uzitiranya n'iza Colonel Gaddafi.

Umuganga wo mu bitaro byo mu mujyi wa Ajdabiya yavuze ko icyo gitero cyahitanye inyeshyamba zigera kuri 13.

Umunyamakuru wa BBC waruhari yavuze ko yabonye imodoka z'abatabazu zinyuranamo kujya gutabara abakomeretse cyane.

Izo ndege ngo zarashe ibisasu 4, iri rikaba ribaye inshuro ya 3, NATO yibeshya mu bisasu iri gutera muri Libya.