Kwibuka jenoside ubwa 17 mu Rwanda

17 irashize habaye jenoside mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption 17 irashize habaye jenoside mu Rwanda

Mu Rwanda uyu munsi hatangiye icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka genocide yabaye mu gihugu hashize imyaka 17 igahitana abatutsi babarirwa muri miliyoni.

Mu butumwa bwatanzwe hongeye gushimangirwa ku gikorwa cyo kwibuka kigomba kudaharirwa abarokotse aya mahano bonyine.

Na ho umukuru w’igihugu Paul Kagame yongeye kunenga ibihugu by’amahanga bigaya ibikorwa n’ u Rwanda bigamije gusa guhishira uruhare byagize muri genocide yayogoje igihugu.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, uyu munsi wari wahariwe gusa ibikorwa byo kwibuka.

Mu mihanda nta mamodoka yandi yagendaga uretse ayerekezaga ahabera imihango yo kwibuka, amazu y’ubucuruzi n’amasoko na byo bigeze ku mugoroba bitarakingura imiryango.

Amagambo ashishikariza kwibuka yagarutsweho kenshi muri uyu muhango.

Umukuru w’umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse, Bwana Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko kwibuka ari umwenda abariho babereyemo abatakiriho kandi kikaba n’igihano ku bagize uruhare muri jenocide, bifuzaga ko abishwe bakwibagirana burundu.

Komisiyo yo kurwanya jenocide nayo imaze iminsi ihamagarira abantu kwitabira ibikorwa byo kwibuka mu butumwa bugufi yohereza kuri telefoni zigendanwa.

Ibihugu binenga u Rwanda

Mu ijambo rye kuri uyu muhango, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutunga agatoki ibihugu bikomeye atavuze mu mazina, ngo binenga u Rwanda nyamara na byo ngo bitagira icyo bikora ku bakurikiranyweho uruhare muri jenocide.

Bitandukanye n’imyaka ishize, ubuhamya bw’abarokotse bw’uyu mwaka bushingiye ku cyizere.

Umwana umwe mu batanze ubuhamya yasobanuye uko yakomeje amashuri ye mu buzima bugoye ariko ntibimubuze gutsinda, ubu akaba ageze muri Kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’America.

Nyuma y’imyaka 17, u Rwanda ntirurashobora gushyingura imibiri yose y’abahitanywe na genocide, imibare itangwa na leta y’u Rwanda ikavuga ko basaga miliyoni.

Urwibutso rwa Kigali rufatwa nka rukuru mu ziri mu gihugu cyose rushyinguwemo kugeza ubu imibiri isaga ibihumbi 250 y’abaguye mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo.