U Rwanda rushima ubuhamya kuri Kabuga na Mpiranya

Itsembabwoko mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Itsembabwoko mu Rwanda

Leta y’U Rwanda iratangaza ko yishimira icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha cyo kwakira ubuhamya bushinja n’ubushinjura abagabo babiri bakekwaho uruhare muri Genocide yabaye mu Rwanda mu myaka 17 ishize.

Felicien Kabuga wari umunyemari ukomeye na Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w’abarisirikare barinda umukuru w’igihugu barashakishwa cyane ariko kugeza ubu nta n’umwe uratabwa muri yombi.

Kwakira ubuhamya aba batarafatwa ngo bikaba biza buzifashishwa igihe cyose aba bantu bazafatirwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ministri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yavuze ko urukiko mpuzamahanga ruzatangira kwakira ubu buhamya mu kwezi gutaha kwa Gatanu.

Abafite ibimenyetso bishinja ndetse n’abafite ibimurengera ngo bazakirwa kimwe n’uru rukiko rwamaze kugena abarengera inyungu z’abaregwa.

Ntibyari bimenyerewe ko ibimenyetso bitangwa urubanza nyirizina rutaratangira ariko Ministri Karugarama akavuga ko aha ho hari umwihariko kubera ko abagabo bombi bakomeje kubura.

Abagabo bombi barahigishwa uruhindu ndetse Leta zunze ubumwe z’America zikaba zaremeye igihembo cya miliyoni 5 zama dollars ku muntu watanga amakuru atuma umwe muri aba bafatwa cyakora kugera aho bihishe haracyari inshoberamahanga.

Umuryango w’abibumbye wakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Kenya kuba kidakora ibihagije ngo Felicien afatwe.

Amajwi menshi yakomeje kuvuga ko uyu munyemari yaba akingirwa ikibaba na bamwe mu bategetsi bakomeye ba Kenya.

Cyakora Ministri Karugarama asa n’uwitwararika mu magambo ye, akavuga gusa ko bizera amakuru bahabwa na Kenya.

Felicien Kabuga w’imyaka 76, arazwi cyane kubera ko yari umwe mu bacuruzi bakomeye mu gihugu .

Akekwaho kuba ari umwe mu bantu bateye inkunga y’amafranga umugambi wa genocide, uyu mutungo we ngo ukaba ari wo yakomeje kwifashisha anyura mu myanya y’intoki amahanga yose amuhiga.

Protais Mpiranya wari ufite ipeti rya Major we yari akuriye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu icyo gihe bakaba bavugwa cyane mu bikorwa by’ubwicanyi byibasiye abatutsi mu mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.