Rwanda: Lt General Muhire yarekuwe

Lt general Charles Muhire
Image caption Lt general Charles Muhire

Umuvugizi w’igisirikare cy'u Rwanda Lieutenant Colonel Jill Rutaremara yavuze ko ko Lt General Muhire yarekuwe nyuma yo gusaba imbabazi akazihabwa.

Izi mbabazi zivugwa ngo zijyanye n’imyifatire mibi uyu musirikare yagize mbere yo gutabwa muri yombi.

Gusa ubwo yafungirwaga iwe mu kwezi kwa 4 umwaka ushize, umuvugizi w’igisirikare cy’U Rwanda yavuzeko akurikiranyweho gukoresha umutungo wa Leta nk’uwe ndetse no gukoresha nabi umwanya w’ubuyobozi yarimo.

Uyu musirikare mukuru yafatiwe rimwe na mugenzi we General Major Karenzi Karake we waregwaga kwitwara ku buryo budakwiye umuyobozi w’ingabo cyakora we yaje kurekurwa nyuma y’igihe gito atanyuze imbere y’umucamanza.

Gucikamo ibice

Abasirikare bombi bafashwe nyuma y’ihunga rya Lt General Kayumba Nyamwasa, bamwe bakaba barabibonye nk’ikimenyetso cy’uko igisirikare cy’u Rwanda gitangiye gucikamo ibice.

Gusa nyuma y’ifatwa ry’aba basirikare, umukuru w’U Rwanda Paul Kagame yavuze ko igisirikare cy’U Rwanda gikomeye kandi ko nta muntu n’umwe washobora kugihungabanya.

General Muhire yabaye umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere igihe kitari gito nyuma aza gushingwa umutwe w’inkeragutabara –reserve Force.

Kur'uwo mwanya ntiyamazeho igihe kigera no ku kwezi kuko yahise atabwa muri yombi.

Mu gihe cy’amezi 7, General Muhire yafungiwe iwe mu rugo mbere y’uko yinjizwa gereza mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.