Uganda:Kizza Besigye yakomerekejwe n'isasu

Kizza Beisgye hagati y'abapolisi
Image caption Kizza Beisgye hagati y'abapolisi

Umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Kizza Besigye, yakomerekejwe n'isasu ubwo abashinzwe umutekano barimo gutatanya abigaragambya mu mujyi wa Kampala.

Abigaragambya bagendaga n'amaguru bajya ku kazi bigaragambya kubera ibiciro bihanitse by'ibiribwa na peteroli.

Ababonye uko byagenze, bavuze ko abapolisi bananiwe gufata Besigye kubera ko yari hagati y'abamushyigikiye.

Mu kugerageza gukoresha ingufu, nibwo bamurashe ku kuboko.

Hari abandi bayobozi b'uruhande rutavuga rumwe na leta batawe muri yombi mu tundi turere twa Kampala.