Nigeriya:Imvururu nyuma y'amatora

Umusigiti watwitswe mu mujyi wa Kano Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Umusigiti watwitswe mu mujyi wa Kano

Umuryango utabara imbabare wo muri Nigeriya uravuga ko umubare w'abantu bahunze kubera ubwicanyi bwabaye nyuma y'amatora, umaze kugera ku bihumbi 40.

Ibi bikubye 2 umubare bavugaga ejo. Prezida Goodluck Jonathan watsinze amatora ni umukristo uva mu majyepfo y'igihugu, akaba yarakurikiwe na Muhammadu Buhari, umuyisilamu uva mu majyaruguru.

Red Cross kandi iravuga ko hari ibitero byagabwe ku bantu bava mu majyaruguru batuye mu majyepfo y'igihugu.