Deo Mushayidi yasubiye mu rukiko

Deogratias Mushayidi
Image caption Deogratias Mushayidi

Umunyapolitiki Deogratias Mushaidi yitabye urukiko rw’ikirenga yajuririye asaba iseswa ry’igihano cya burundu yakatiwe n’urukiko rukuru .

Gusa urubanza ntirwakomeje kuko Mushaidi yasabye ko rusubikwa kubera ko inyandiko y’imyanzuro y’ubushinjacyaha ngo yamugezeho ari mu rukiko akaba atabonye umwanya wo kuyinyuzamo amaso.

Mushaidi wafatiwe mu gihugu cya Tanzania akajyanwa mu Burundi mbere yo koherezwa mu Rwanda araregwa ibyaha byao guhungabanya umutekano w’igihugu yahamijwe n’urukiko rukuru mu kwezi kwa

Nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu ni bwo bwa mbere Mushaidi yari ageze aho bose bamubona .

Ntacyo yahindutseho umugereranije n’uko yari ameze mbere yo gukatirwa n’urukiko rukuru .

Ubwo yari ahamagawe imbere y’umucamanza, Deogtatias Mushaidi n’itsinda rimwunganira basabye guhabwa igihe gihagije kugira ngo basuzume inyandiko y’ibyo umushinjacyaha avuga ku bujurire kuko ngo iyo nyandiko yabagezeho ubwo bari mu cyumba cy’urukiko.

Hakurikiyeho impaka ndende ubushinjacyaha bwibaza impamvu Mushaidi ashaka gutinza urubanza kandi ari we wajuriye .

Ubushinjacyaha bwasabaga ko iburanishwa rihita rikomeza kuko ikiburanishwa atari gishya gusa Mushaidi n’abamwunganira bo bagatsimbarara ku burenganzira bwo gusoma inyandiko ku buryo buhagije .

Urukiko rwaje kwemera icyifuzo cy’uruhande ruregwa rwemera kwigizayo amatariki yo kumva ubu bujurire .

Aha ariko birasaba Mushaidi kumara igihe kindi kirekire ataramenya niba hari icyo urukiko rw’ikirenga ruzavuga kuri burundu yakatiwe ku rwego rwo hasi.

Nk’uko umucamanza yabivuze ngo imanza z’inshinjabyaha zizongera gusubukurwa mu ntangiro z’ukwezi kwa 10 ari bwo mushaidi yategetswe kuzongera kwitaba .

Hashize umwaka Mushaidi afatiwe mu gihugu cy’U Burundi yoherezwa mu Rwanda .

Yarezwe kandi urukiko rumuhamya ibyaha birimo icyo kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi n’icy’ubugambanyi .

Urukiko rukuru rwategetse ko uyu mugabo w’imyaka …aguma mu buroko igihe cyose gisigaye cy’ubuzima bwe ,iki gihano akaba ari na cyo asaba ko gihindurwa n’urukiko rw’ikirenga kuko we asanga azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame .

Deo Mushaidi yahunze u Rwanda mu mwakawa 2010 yerekeza ku mugabane w’U Burayi .

Mu mwaka wa 2005 ni bwo yatangiye kumvikana anenga bikomeye ubutegetsi bwa President Kagame .

Mushaidi ni umwe mu banyapolitiki bamenyekaniye cyane ku mugabane w’U Burayi bavuga ko bifuza guhindura ibintu mu Rwanda .

Undi ni Victoire Ingabire ,umukuru wa FDU –Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda .

Aba bombi bakiyongeraho Bernard Ntaganda we wamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 4 aregwa kwangisha abaturage ubutegetsi .

Ishyaka rya Deo Mushayidi, PDP IMANZA (Igihango kirengera abanyarwanda cyangwa Pacte de defense du peuple) ryasohoye itangazo rivuga ko urubanza rwa Deo Mushayidi ari urubanza rwa politike.