Colonel Mudenge yarekuwe mu Rwanda

Colonel Mudenge yarekuwe
Image caption Colonel Mudenge yarekuwe

Urukiko rwa gisirikare rumaze gutegeka ko Col Diogene Mudenge arekurwa agakomeza kuburana ari hanze .

Col Mudenge waregwaga gutera ubwoba abaturage akoresheje imbunda yari yagizwe umwere n’urukiko rwa gisirikare ariko ntiyakurwa muri gereza .

Ibi byatumye na we atambamira iburanishwa ry’ubujurire bw’ubushinjacyaha butishimiye ko yagizwe umwere .

Umwunganira mu rukiko avuga ko afite icyizere cy’uko urukiko rukuru rwa gisirikare na rwo ruzamuhanaguraho kuko nta kimenyetso kiriho gihamya ibyaha bishinjwa uyu musirikare .

Nubwo nta marangamutima we ubwe yerekanye,abo mu muryango wa Col Mudenge bari aho wabonaga bafite ibyishimo bigaragara ku maso.

Col Mudemge yari amaze amezi 5 agizwe umwere n’urukiko rwa gisirikare ariko ntiyigeze yemererwa gutaha mu rugo ahubwo yashubijwe muri gereza .

Ubushinjacyaha nabwo butishimiye ko Col Mudenge ahanaguweho ibyaha bwahise bujurira ariko kugeza ubu urubanza rwari rutaraba kuko rwatambamiwe n’uregwa wasabaga ko icyemezo cya mbere kimufungura kibanza gushyirwa mu bikorwa .

Ibi ni na byo byemejwe n’urukiko rwategetseko ahita arekurwa akazaburana ubujurire bw’ubushinjacyaha ,ataha iwe ,ibi bikaba byashimishije umwunganira mu mategeko

Co Diogene MUDENGE w’imyaka 46 yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro –RURA mbere yo gufungwa .

Yyatawe muri yombi mu ntangiro z’umwaka ushize aregwa gutera ubwoba abaturage akoresheje imbunda ,kwitiranya umutungo wa Leta n’uwe ndetse n’ubwambuzi.

Gusa urukiko ku rwego rw’ibanze rwamuhanaguyeho iki cyaha cyakora abacamanza baburanishije uru rubanza bahagarikwa ku kazi umuvugizi wa gisirikare yemeza ko bakoze amakosa akomeye muri uru rubanza .

Uwunganira Colonel Diogene Mudenge mu rukiko yavuze ko afite icyizere cy’uko uwo abjuranira aziongera kugirwa umwere kukonta cyaha yakoze kandi akaba yizeye ko ingingo z’amategeko ziri ku ruhande rwe.