Erlinder yabujijwe kunganira mu rukiko

Peter Erlinder
Image caption Peter Erlinder

Icyumba cy'ubujurire cyafatiye Peter Erlinder ibihano kw'itariki ya 21/04/2011 mu rubanza yunganiramo Alyos Ntabakuze uregwa genocide mu Rwanda.

Urukiko rwemeje ko Peter Erlinder agomba gusimburwa muri urwo rubanza kandi ko umwanditsi w'urukiko agomba gushyira icyo cyemezo mu ngiro uwo mwanya.

Urukiko ruramurega imyitwarire mibi: ngo yamenyesheje urukiko ko atazitabira ubujurire hasigaye iminsi 5 gusa, ikindi kandi ngo kuva mu kwezi kwa mbere ntaragera ku rukiko rw'Arusha.

Ibyo rero ngo bikaba binyuranije n'amabwiriza y'urukiko rwa Arusha kubijyanye n'abunganira abaregwa.

Urukiko rwa Arusha kandi ngo rwakoze ibishoboka byose kugirango ruhe Peter Erlinder ibintu byose bikenewe ku mutekano we ariko aranga yanga kuza.

Urukiko rwa Arusha rero rukaba rutemera ko u Rwanda rwateye ubwoba bwana Erlinder ku bijyanye n'imanza z'Arusha.