Ubukwe bw'igikomangoma William na Kate Middleton

Igikomangoama William kimaze gusezerana na Kate Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Igikomangoama William kimaze gusezerana na Kate

Igikomangoma William na Kate Middleton basezeranye mu muhango wabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey mu mujyi wa Londres.

Basezeranijwe na musenyeri mukuru wa Canterbury, Dr Rowan Williams.

Abantu babarirwa mu bihumbi bambaye imyamambaro y'amabara y'umutuku n'ubululu bahagaze mu mpande z'umuhanda uva ku ngoro y'umwamikazi ya Buckingham Palace n'urusengero rwa Westminster Abbey.

Bamwe muri abo bantu baharaye kugira ngo bafate imyanya myiza ituma babona abo bakwe; abandi babarirwa mu bihumbu babikurikiraniye kuri televiziyo ya rutura yashyizwe mu pariki ya Hyde Park.

Mu rusengero rwa Westminster Abbey harimo abatumire bagera ku bihumbi 2 barimo abagize umuryango w'ibwami, intumwa zihagarariye imiryango y'ibwami ku isi, abanyapolitiki mpuzamahanga, minisitiri w'intebe David Cameron, musaza wa nyakwindera Pricess Diana(nyina wa William), Charles Spencer.

Mu byamamare byatumiwe harimo umuririmbyi Elton John n'umukinnyi w'umupira, David Beckham.

Ubwo bukwe bw'ibwami bwakurikaranywe na zamiliyoni z'abantu ku isi ku maradiyo na televiziyo.

Umutekano washimangiwe mu mujyi wa Londres, abapolisi barenga ibihumbi 5 barimo abambaye gipolisi, abambaye gisivili ,abafite imbwa n'abagenda ku mafarashi bari bashinzwe kucungera umutekano mu mihanda ya Londres; icyo gikorwa cyo gucungera umutekano cyatwaye amadolari agera kuri miliyoni 11.