Rwanda: Guhana abakosheje badafunzwe

Icumba kimwe c'ibohero mu Burusiya
Image caption Icumba kimwe c'ibohero mu Burusiya

U Rwanda rurifuza ko habaho uburyo bundi bwo guhana abanyabyaha butari gusa kubashyira mu minyururu babamo batagira icyo bakora.

Mu nama yateguwe n’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza igenewe ibihugu bya Africa y’uburasirazuba, hagaragajwe ko abanyururu bashobora guhabwa imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro nk’igice cy’igihano bakatiwe n’inkiko.

Igihano nk’iki cyari gisanzwe mu mategeko y’U Rwanda ariko cyatangwaga gusa n’inkiko gacaca ku bantu bahamijwe uruhare mu byaha bya Genocide.

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamategeko Franck Mwine akaba ari intumwa ya leta, ngo igihano nsimburagifungo cyagaragaye ko gishobora gufasha uruhande rw’abahamijwe ibyaha ndetse n’inzego za leta zishyira mu bikorwa ibihano byatanzwe n’inkiko.

Ibi bihano byatanzwe bwa mbere mu Rwadda n’inkiko gacaca kugira ngo bigabanye ubwinshi bw'abanyururu baregwaga Genocide ariko ngo birashoboka ko no ku bindi byaha bikorwa nyuma yayo iki gihano cyatangwa.

Inkurikizi zo kudafunga

Hari bamwe bakeka ko kujyaho kw’ibihano nk’ibi bitari igifungo bishobora gutuma ibikorwa by’urugomo byiyongera.

Ariko Bwana Jervis Matia yavuze ko mu bihugu nka Botswana na Seychelles ntabibazo byavutse kandi ngo no mu Rwanda nta bibazo byihariye bihari kandi ho icyaha kivugwa ari Genocide.

Muri rusange iki gihano kitari igifungo gusa ngo kizatuma hatongera kubaho umubare munini w’abanyururu mu magereza yo mu Rwanda ndetse na bake bayasigayemo bitabweho neza kurushaho.

Nyuma ya Genocide yabaye mu Rwanda, amagereza menshi yo mu gihugu yavuzweho gucumbikira abantu barenze ubushobozi bwayo ndetse bakaba barigeze kugera mu bihumbni 120.000.

Cyakora kuri ubu ngo imibare yaragabanutse cyane nyuma y’imbabazi rusange zatanzwe ku bireze uruhare muri ibi byaha.

Kuri ubu mu gihugu cyose haravugwa abanyururu batarenze ibihumbi 40 ndetse amwe mu magereza nk’iya Nyagatare, Gisovu na Nyanza akaba yaramaze gufungwa burundu.