Demjanjuk yahamwe n'icyaha cyo kwica abayahudi

John Demjanjuk bamutwaye mu ntebe y'abamugaye Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption John Demjanjuk bamutwaye mu ntebe y'abamugaye

Urukiko rwo mu Budage kwahamije umugabo w'imyaka 91 icyaha cyo kugira uruhare mu kwica abayahudi barenze ibihumbi 28 mu gihugu cya Poland igihe cyagenzurwaga n'abaNazi mu ntambara ya kabiri y'isi yose.

John Demjanjuk yakatiwe imyaka 5 yo gufungwa ariko urukiko rutegeka ko arekurwa kubera imyaka ye mu gihe hategerejwe ko ajurira.

Bwana Demjanjuk yari umurinzi w'inkambi abaNazi biciragamo abayahudi ya Sobibor. Arahakana ibyo aregwa.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Ukraine yigeze gukatirwa igihano cyo gupfa muri Israheli hashize imyaka igera kuri 20 kubera ibyaha yashinjwaga kuba yarakoreye mu yindi nkambi yahitwa Treblinka; ariko nyuma yaje kugirwa umwere kubera ibimenyetso bishya byerekanye ko ibyo byakozwe n'undi muntu.