Ibisasu 2 byishe abantu 80 muri Pakistan

Ibisasu 2 byaturikiye muri Pakistan
Image caption Ibisasu 2 byaturikiye muri Pakistan

Muri Pakistan haturitse ibisasu 2 bihitana abantu bagera kuri 80, abandi benshi barakomereka.

Ibyo bisasu byaturikiye ku kigo cya gisirikare bakoreramo imyitozo mu majyaruguru y'icyo gihugu.

Benshi mu bapfuye n'abari bamaze gushyirwa muri icyo gisirikare cya Pakistan.

AbaTaliban bo muri Pakistan bavuze ko aribo bagabye ibyo bitero kugirango bahorere umukuru wa Al Qaeda Osama Bin Laden uherutse kwicwa n'abasirikare b'Amerika.