Gucukura zahabu mu Rwanda

Gucukura zahabu mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu vt
Image caption Gucukura zahabu mu Rwanda

Imwe mu nganda zikomeye zo mu Buhinde zikora inigi, amaherena, ibikomo n'indi mitako bambara, irashaka gushora imari mu Rwanda.

Urwo ruganda rurashaka gushora akayabo k'amadolar y'amerika agera kuri miliyaridi imwe, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Zahabu na Diamand acukurwa ku mugabane w'Afrika.

Urwo ruganda bita Rajesh Exports rumaze gutangiza ibyo bikorwa byo gucukura Zahabu mu bice byinshi by'u Rwanda kandi rwiteguye kwagura ibyo bikorwa.

U Rwanda ubu rucukura ibiro bigera kuri 20 bya Zahabu na Diamand, ariko hakomejwe kuregwa ko hacishwa mu buryo butemewe n'amategeko andi mabuye y'agaciro avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.