Obama yahuye na Netanyahu uyu munsi

Obama na Netanyahu Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Obama na Netanyahu

Minisitiri w'intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, yahuye na Perezida wa Amerika Barack Obama uyu munsi.

Prezida Obama yavuze ko uwo mubonano wabayemo byinshi byubaka, avuga ko umwuka w'amahinduka uri mu burasirazuba bwo hagati, ari umwanya mwiza wo guhindura ibintu.

Ku byerekeye imibano hagati ya Israel na Palestine, yavuze ko ikigamijwe ari Israel ibaho mu mahoro, ikabana na Palestine nayo ifite amahoro.

Netanyahu yanze kwemera icyifuzo cya Obama cyo gushinga igihugu cya Palestine hubahirijwe imbibi zariho mbere y'intambara yo mu mwaka wa 1967.

Ibiro bya Netanyahu biravuga ko imbibi zo muri 1967 zidashobora gusubirwaho.

Mu ijambo rikomeye yavuze ejo, Perezida Obama yavuze ko amasezerano y'amahoro azaba akubiyemo guhererekanya ubutaka kugira ngo hashobore gushingwa igihugu cy'Abanyapalestine n'igihugu cya Israel kikabaho mu mahoro.

Umutwe wa Hamas, uyoboye akarere ka Gaza, uravuga ko ibyifuzo bya Obama ari amagambo gusa.