Perezida Obama muri Ireland

Perezida Barack Obama Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Perezida Barack Obama

Perezida wa leta zunze ubumwe z'amerika Barack Obama ari mu ruzinduko ku mugabane w'Uburayi.

Uyu munsi yari mu gihugu cya Ireland aho yashimye cyane umubano hagati y'abanyaireland n'abanyamerika.

Yabwiye abantu benshi bari baje kumureba mu murwa mukuru Dublin ko ibihugu byombi bihujwe n'ibinyejana byaranzwe n'ubucuti no kugendera ku mahame amwe.

Perezida Barack Obama yagize ati: "Abanya Irlande bagaragaje ugushaka guhebuje mu kwiteza imbere, kandi batibagiwe n'abatuye isi, baba inkera gutabara ahabaye impanuka, n'ingabo zabo ziboneka henshi ahubahirizwa amahoro, ku buryo igihugu cya Irlande cyabereye urugero ibihugu byinshi ndetse no muri iki gihe ubukungu b'isi bwifashe nabi."

Perezida Obama yari yanasuye umurenge wa Moneygall ahakomoka sekuruza wakoraga inkweto mbere yo kwimukira muri leta zunze ubumwe z'amerika mu mwaka wa 1850.

Barack Obama agomba kandi gusura Ubwongereza, Ubufaransa na Pologne.