Serwakira yahitanye abantu benshi muri Missouri

Ibyangijwe na serwakira muri leta ya Missouri Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ibyangijwe na serwakira muri leta ya Missouri

Abantu bagera kuri 89 bahitanywe n'umuyaga wa serwakira wibasiye umujyi wa Joplin muri leta ya Missouri muri leta zunze ubumwe z'amerika.

Hitezwe ko umubare w'abahitanywe n'iyo nkubi y'umuyaga uri bwiyongere. Abayobozi baho baravuga ko wanangije amazu ibihumbi bibiri.

Iyo nkubi y'umuyaga yabaye ejo ku cyumweru ahitwa Joplin muri leta ya Missouri yanyuze mu mujyi rwagati maze ihitana ibyari mu nzira yawo byose ku hantu hafite ubugari bwa metero 800.

Amashusho ya mbere yabonetse bukeye yerekanye ko uwo muyaga wayogoje ahantu hangana na km 9 n'igice z'uburebure; amazu n'amaduka ubishyira hasi ndetse wangiza cyane ibitaro byaho.

Mu ijoro abatabazi bakomeje gushakisha mu binonko ababa barakotse bitondera ariko insinga z'umuriro n'impombo z'umwuka wa gazi.

Abantu ibihumbi 50 nibo basanzwe batuye umujyi wa Joplin.

Iminota 20 mbere y'uko iyo serwakira yinjira muri uwo mujyi, abategetsi bari baburiye abaturage.

Ibyo rero bishobora kuba byatumye benshi bashobora gukiza amagara yabo hakiri kare.