Ruswa ikomeje gukekwa mu buyobozi bwa FIFA

Jerome Valcke Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Umunyamabanga mukuru wa FIFA Jerome Valcke

Ibibazo bivugwa mu buyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi - FIFA - bikomeje gukomera mu gihe umunyamabanga mukuru w'iryo shyirahamwe - Jerome Valcke - yiyemereye ko yohereje email avuga ko igihugu cya Qatar cyaguze uburenganzira bwo kwakirwa imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu mwaka wa 2022.

Jerome Valcke aremera ko iyo email ariwe wayanditse ariko yongeraho ko abantu barimo kugenda bivaniramo ibyo bashaka.

Igihugu cya Qatar ibyo kirabihakana.

Ubwo butumwa bwashyizwe ahagaragara na Jack Warner wungirije umukuru wa FIFA wahagaritswe ku mirimo ye ejo mu gihe harimo gukorwa amaperereza kubirebana no kurya ruswa mu bayobozi ba FIFA.

Bwana Warner na mugenzi we, Mohammed Bin Hammam, na we wahagaritswe ku mirimo ye barahakana ibyo birego bya ruswa babakekaho.