Jacob Zuma yagiye kubonana na Gaddafi

Jacob Zuma
Image caption Jacob Zuma

Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, ari i Tripoli umurwa mukuru wa Libya aho yajyanywe no gushakira umuti intambara iri muri icyo gihugu binyuze mu nzira z'ububabanyi n'amahanga.

Umuvugizi wa Perezida Zuma yavuze ko mu by'ingenzi agamije kugeraho harimo gusaba impande zombi guhita zihagarika imirwano kandi zikareka imfashanyo y'imiti n'ibiribwa ikagera ku baturage bayikeneye.

Mu kwezi gushize igitekerezo cy'umuryango w'ubumwe bw'Afurika cyo guhagarika mirwano cyatewe utwatsi n'abigometse kuri Gaddafi n'umuryango wa OTAN kuko umuryango w'ubumwe bw'Afurika utari wasabye umukuru wa Libya guhita ava ku butegetsi.

Abajyanama ba Colonel Gaddafi babwiye BBC ko nta mugambi afite wo kurekura ubutegetsi. Ingabo za OTAN zo ziteguye kongera umurego mu bitero ugaba ku ngabo za Gaddafi niba nta kigezweho mu nzira z'ububanyi n'amahanga.