HRW yasohoye icyegeranyo nku inkiko gacaca

ibendera ry'urwanda
Image caption ibendera ry'urwanda

Ishyirahamwe riharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ryasohoye icyegeranyo rinengamo bikomeye uburyo imanza zimwe mu nkiko zo mu Rwanda zagiye zigenda.

Human Rights Watch iravuga ko Inkiko Gacaca zananiwe gutanga ubutabera nkuko bikwiye, ko hari aho zaranzwe na ruswa no kutubahiriza amwe mu mahame y’uburenganzira ku butabera.

Abashakashatsi b’iri shyirahamwe bavuga ko mu minsi igera ku 2000 babashije gukurikirana imanza zisaga 350 z’abaregwaga muri Gacaca kandi bakaganira n’abantu bakomoka mu mpande zombi z’abarebwa na gacaca. Leslie Haskell ni umwe mu bashakashatsi ba Human rights watch.

Ministri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Tharcise Karugarama yavuze ko ubutabera bw’urwanda budakwiriye guhabwa amasomo n’ubunetse wese. Aha arabanza kuvuga ku buryo u Rwanda rwakiriye kiriya cyegeranyo.

Mu kiganiro cyayo cyambere ikoreye i Kigali mu Rwanda, Human Rights Watch yavuze ko yemera ko Gacaca yari igitekerezo cyiza, ahari kiruta ibindi byose byashoboraga kurebwa nyuma ya jenoside kubera ikibazo gikomeye cy’ubutabera cyari gihari.

Ngo icyo yifuza n’uko mu gihe biteganijwe ko Inkiko Gacaca zisoza imirimo uyu mwaka, zitasiga ibibazo bikomeye by’ubutabera.