Sepp Blatter yatsindiye kuyobora FIFA

Sepp Blatter Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Sepp Blatter

Umukuru wa FIFA Sepp Blatter agiye kongera kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA nyuma yo gutsinda n'amajwi menshi.

Ibi bibaye nyuma yaho abagize iryo shyirahamwe bamaganye ku majwi menshi abatashakaga ko Sepp Blatter yiyamamaza wenyine.

Bwana Blatter yabwiye abari mu nama rusange ngarukamwaka ko FIFA ibibazo bya ruswa byanduje izina ryayo ariko ko uburyo ikoresha amafaranga buciye mu mucyo.

Yemereye abari muri iyo nama ko agiye gushyiraho amahindura arimo n'ukuntu ibihugu bisimburana mu gutegura imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

Umugambi wo kumubuza kongera kwiyamamaza adafite uwo bahanganye waruyobowe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza Football Association, ariko wahawe amajwi make cyane.