Amnesty International irasaba u Rwanda kubohora itangazamakuru

Amnesty International Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Amnesty International

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Amnesty International, watangije kampanye yo kubohoza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu Rwanda.

Inyandiko irimo amashusho ya AI yagejejwe k'ubutegetsi bw'u Rwanda igaragaza ingero z'ukuntu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwanizwe n'amategeko y'u Rwanda.

AI irasaba u Rwanda kwemerera abanyapolitiki, abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu gutanga ibitekerezo byabo birimo no kunenga leta badafite ubwoba bw'umutekano wabo.

AI irasaba leta kuvugurura itegeko rigenga "ingenga bitekerezo ya jenoside" n'itegeko ryo muri 2009 rigenga itrangaza makuru.

Minisitiri w'ubutabera, Tharcise Karugarama, yavuze ko amnesty international idafite uburenganzira bwo kwotsa igututu leta y'u Rwanda ngo ivugururure amategeko ibona ko anogeye abaturage b'u Rwanda.