Bosco Gasasira yakatiwe imyaka ibiri n'igice

Ubutabera Uwufise ububasha kw’isanamu i
Image caption Ubutabera

Urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rwakatiye umunyamakuru Bosco Gasasira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha.

Yaregwaga gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no gusebya umukuru w’igihugu, abinyujije mu kinyamakuru cye.

Umwaka ushize Gasasira wari umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi ubu akaba ari mu buhungiro, yari yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye.

Yaba ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo giheruka gufatwa n’urukiko rukuru, yaba na Bosco Gasasira uregwa nta wagaragaye mu isomwa ry’uru rubanza.

Mu ijwi ryumvikanaga buhoro n’ubwo yavugiraga ku ndangururamajwi, umucamanza yavuze ku nyandiko za gasasira zishingirwaho n’ubushinjacyaha bumurega nk’izidafite gihamya bityo urukiko ruzifata nk’impuha.

Gasasira yahamijwe ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no gusebya umukuru w’igihugu maze akatirwa imyaka ibiri n’amezi atandatu y’igifungo.

Umucamanza ntacyo yavuze ku cyaha cya gatatu kijyanye no kwica nkana itegeko rigenga itangazamakuru, nacyo cyari cyaregewe n’ubushinjacyaha; nubwo mu icibwa ry’urubanza byumvikanye ko hifashishijwe itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda.

Muri izi manza zose, ubushinjacyaha buraburana bwonyine; Bosco Gasasira wari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi yafashe iyubuhungiro nyuma yo kuvuga ko atotezwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu kwezi kwa nane k’umwaka ushize ikinyamakuru Umuvugizi yari abereye umuyobozi ari nacyo yasohoreyemo inyandiko yaregewe, cyahagaritswe by’agateganyo n’inama nkuru y’itangazamakuru.

Yagihagarikiye rimwe n’ikinyamakuru Umuseso byombi bishinjwa kutubahiriza itegeko rigenga itangazamakuru no gushaka gutera umwuka mubi mu gihugu.

Ubu byombi nti bigikorera mu Rwanda, ababiyoboraga nabo bose bari mu buhungiro hanze y’iki gihugu.