Rwanda: Kubahiriza uburenganzira n'ubwenge bwite

Umuhanzi ari kuvuza icyuma cy'umuziki piano
Image caption Umuhanzi ari kuvuza icyuma cy'umuziki piano

Mu Rwanda impuguke mu by'amategeko ziturutse mu bihugu binyuranye muri Africa ziteraniye i Kigali gusuzuma ikibazo cyo kubahiriza no kurengera buburenganzira n’ubwenge bwite.

Abahanzi, abanditsi n’abanyabugeni muri Africa bavuga ko bahangayikishijwe n’ihungabana ry’ubu burenganzira bemeza ko rituma batabasha kubona inyungu ikwiriye mu bikorwa byabo.

Imwe mu nzira zifasha abo mu bihugu byateye imbere ni ishyirwaho ry’amategeko abirengera, ariko abanyamategeko barasanga iki kibazo gikeneye izindi ngufu zirenze ishyirwaho ry’amategeko.

Hari ahagaragara amazu atuburirwamo disc z’indirimbo, cyangwa za film bicuruzwa ku giciro gito ugereranije n’ikiba cyarashyizweho na ba nyir’ibihangano.

Abahanzi, abanditsi n’abanyabugeni bavuga ko ibi bibaca intege kandi bikabatera ubukene.

None abo mu bihugu by’Africa y’uburengerazuba n’iyo hagati, batumiye impuguke zo muri America igihugu kigerageza kubahiriza ubu burenganzira ngo zitange inama y’uko byagenda.

Ahari ukubahiriza amategeko bishobora kuba intambwe yambere mu gufasha kurengera umutungo bwite w’ubwenge, n’ibihangano.

Gusa iterambere n’ikoranabuhanga biriho muri iki gihe bituma zimwe mu ngamba zafatwaga hambere mu kubirengera zita agaciro.

Muri iki gihe cya internet ntibicyoroshye gukumira byinshi.

Ahari hakenewe intambwe yindi mu ikoranabuhanga yafasha kurengera uburenganzira bw’ubwenge n’ibihangano bwite.