Ingorane z'amatongo ku batwa bo mu Rwanda

inzu y'abatwa
Image caption inzu y'umutwa

Abatwa bo Mu rwanda baravuga ko hadafashwe ingamba zo kubavana mu buzima bubi bafite bazazimangana mu Rwanda kuko ngo bagenda barushaho kuzira ubujyahabi.

Leta y’u Rwanda yo iravuga ko izo mpungenge ntazihari kandi ko yizeye gahunda zayo zigamije kuzamura abaturage bayo bakennye harimo n’abatwa.

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga w’ububumbyi mu Rwanda COPORWA rirashyira ahagaragara imibare igaragaza ko abatwa babayeho nabi mu bihe byo hambere nubu akaba ariko bikimeze.

Riravuga ko mu bihumbi 25 bibarurwa mu Rwanda abagera kuri 77% batazi gusoma no kwandika mu gihe 95% batunzwe n’umwuga gakondo wo kubumba utagifite agaciro kanini muri iki gihe iterambere rigenda ryiyongera.

Ukuriye iri shyirahamwe Zephilin karimba avuga ko ikibazo giteye inkeke ari icyo kutagira ubutaka bityo bigatuma abagera kuri 85% babona ifunguro mu buryo bugoranye

Leta y’u Rwanda ivuga ko iki kibazo ikizi kandi ko hari ibyo imaze kugikoraho, nko kubakira bamwe ibakura mu nzu za nyakatsi, no kugeza gahunda zikenura abaturage ku midugudu.

Ariko abibumbiye muri ririya shyirahamwe baravuga ko ubukene n’imibereho mibi byugarije abatwa, ngo bishobora kuzatuma abatwa basigaye ari 25.000 mu gihugu hose bizimangana burundu.

Ariko abahagarariye leta barahumuriza ko bitaye cyane ku kurengera ubuzima bw’abatuye iki gihugu.