Malawi yahagaritse imfashanyo yageneraga abarwaye sida

Sida
Image caption Sida

Leta ya Malawi yahagaritse amafaranga yinyongera yahaga abakozi ba leta barwaye Sida cyangwa bafite agakoko kayitera kuko ngo yasanze bayajyana mu nzonga no mu bamalaya.

Leta ya Malawi ivuga ko abo bakozi ahubwo bakwirakwiza icyo cyorezo mu bantu.

Leta yahaga ayo mafaranga buri kwezi abakozi bagera ku bihumbi 40, kugirango abafashe kubona indyo iboneye.

Igipimo kigaragaza ko abanyamalawi bakabakaba 15% bafite agakoko gatera Sida.

Leta iravuga ko ahubwo ubu izajya ibaha ibiryo birimo indyo yubaka umubiri bizajya bimara ukwezi.