Inkingo z'abana mu bihugu bikennye

Umuforomokazi ategura urukingo Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Umuforomokazi ategura urukingo

Inama mpuzamahanga y'abaterankunga yaberaga hano i London yemereye ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere inkunga ingana n'amadolari miliyari enye na milioni magana atatu zo gukoreshwa muri gahunda zo gukingira indwara z'umusonga n'impiswi zihitana abana benshi kurusha izindi ndwara.

Ku nkunga yari yitezwe gutangwa bongeyeho miliyoni 500 z'amadolari.

Iyi nkunga izatangwa na za leta ndetse n'abikorera ku giti cyabo barimo umukire Bill Gates wavuze ko ku nshuro ya mbere, abana bo mu bihugu bikiri mu nzira z'amajyambere batazabura inkingo kubera ikibazo cy'amafaranga.

Icyo ishyirahamwe rihuriza hamwe ibikorwa by'inkingo na gahunda zo gukingira ku isi - GAVI - ryatumije iyi nama rigamije kugeraho ni ukurengera amagara y'abana bagera kuri miliyoni 4 mu myaka itanu iri mbere.