Syria:Imyigaragambyo y'abashyigikiye leta

Ingabo za Syriya Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ingabo za Syriya

Ibihumbi by'abantu bashyigikiye leta ya Syriya bigaragambije mu mihanda y'umuruwa mukuru Damascus mu gihe ahandi mu gihugu ingabo za leta zikomeje guhangana n'abarwanya leta.

Abigaragambya mu mujyi wa Damascus bari bitwaje amafoto ya Perezida Assad bafite kandi ibendera rya Syriya rifite uburebure burenga ibirometero 2.

Mu majyaruguru y'igihugu, abantu bakomeje guhunga umujyi wa Maaret al Naaman , ingabo za leta ziri mu nkengero z'uwo mujyi.