Nigeriya:Boko Haram iremera ko ariyo yateze igisasu Abuja

Ibyangijwe n'igisasu cya Boko Haramu
Image caption Ibyangijwe n'igisasu cya Boko Haramu

Umutwe wa kiislamu wo muri Nigeriya, Boko Haramu, uravuga ko ariwo wateze igisasu ejo mu murwa mukuru w'icyo gihugu, Abuja.

Icyo gisasu cyahitanye abantu 6.

Umuvugizi wa Boko Haramu yahamagaye BBC ayimenyesha ko Boko Haramu ariyo yateze igisasu ku cyicaro gikuru cya polisi ya Nigeriya.

Boko Haramu n'umutwe urwanya kwiga amasomo y'ibihugu by'uburayi na leta ya Nigeriya.

Polisi ya Nigeriya iravuga ko uwo mutwe ari nawo wateze ikindi gisasu cyaturikiye mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'icyo gihugu kuwakane w'icyumweru gishize gihitana abana bagera kuri 3.