"Remaking Rwanda" igitabo gishya cyamuritswe i Londres

Rwanda
Image caption Rwanda

Igitabo cyanditswe n'bashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu cyamurikiwe i Londres.

Abanditse icyo gitabo "Remaking Rwanda", bagituye Allison De Forges, wakoreraga Human Rights Watch, benshi bemera ko yitangiye u Rwanda mu bikorwa byo kugaragaza ukuri ku burungenzira bw'ikiremwamuntu kuva muri za 1960s kugeza yitabye imana muri 2002.

Allison De Forges yazize impanuka y'indege yaguye muri Amerika.

Icyo gitabo kirasesengura itera mbere rivugwa mu Rwanda nyuma ya jenoside yo muri 1994.

Gikubiyemo inyandiko kuri politiki, ubucamanza, umubano n'amahanga, amashuli, ubutaka n'ibindi.

Mu kiganiro kigufi yahaye BBC nyuma y'imurika ry'icyo gitabo, Lars Waldorf, umwe mu banditse icyo gitabo akaba n'umwarimu muri kaminuza ya York yo mu Bwongereza, yavuze n'ubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bukungu, umubare w'abakene wariyongereye ku buryo abakene bari munsi y'umurungo w'abakene biyongereye mu butegetsi bwashinzwe nyuma ya jenoside.